Kuba mu Rwanda hatangijwe ikigo cy'Iyogezabutumwa n’intambwe ikomeye Kiriziya Gatorika mu Rwanda iteye kandi n’igikorwa kindashyikirwa gikwiye gushimirwa Imana. Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda afungura ku mugararagaro ikigo cy'Iyogezabutumwa mu Rwanda yahaye umugisha  iyi nyubako ndetse anashimira Abamisiyoneri ba Afurika bitabiriye igikorwa cyo gutaha iyi nyubako ku mugaragaro. Caridinali Antoine Kambanda yabwiye Abamisiyoneri ba Afurika babatumiye kubamurikira...
Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali mu cyumweru cyahariwe ku rwanya ihohoterwa rikorerwa abana, bakuye abana basaga 50 mu muhanda basubizwa kuba mu miryango yabo, no mu ishuri. Nkuko bitangazwa n’umukozi mu kigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali Rwamukwaya Jean de Dieu akaba ari nawe wakurikiranye bino bikorwa byose by’ubukangurambaga ndetse no gutanga ibikoresho ku bana...
Karidinali Antoine Kambanda kuri uyu wa 12/12/2021 atura igitambo cya Misa muri Paruwasi ya Regina Pacis hasozwa Ikoraniro ry’Ukaristiya mu Rwanda yasabye abakristu ko Ukaristiya igomba kubabera Isoko y’Ubuzima, impuhwe n’ubwiyunge. Ati “Ukaristiya ni umurage w’ibyishimo bikubiye mu rukundo yezu yadusigiye”. Karidinali Antoine Kambanda yagarutse ku bimenyetso byerekana ko umuntu agukunda, avuga ko buri wese...
Umushumba wa Kiriziya Gatorika Papa Fransisiko yageze mu Bugereki kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4/12/2021. Uruzinduko rwe rugamije kubonana na perezida wa Shipure n’umuyobozi wa kiriziya ya Maronite. Papa Fransisiko yageze mu kirwa cya Shipure agirana ikiganiro n’amadini atandukanye bibanda ku kibazo cy’abimukira bajya mu Burayi. Tariki ya 3 Ukuboza 2021, Papa Fransisiko yasomeye misa...
Padiri Edison Akatuhurira ukorera ubutumwa kuri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Pierre (ST Pierre) Cyahafi yasabye ababyeyi gukemura ibibazo biri mu miryango yabo kugirango barinde abana babo kujya mu buzima bwo mu muhanda. Padiri Edison avuga ko ubu bukangurambaga bugamije guhugura ababyeyi uburyo bagomba gukemura ibibazo biri mu ngo kuko byagaragaye ko zimwe mu mpamvu zituma abana...