Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yageneye isengesho rye rya mbere muri 2022 kurwanya ivangura n’itotezwa rishingiye ku idini

Amakuru dukesha www.vaticannews.va/en.html aravuga ko muri uku kwezi kwa Mutarama 2022 Papa Francis yifuza ko Kiriziya isabira abakorerwa itotezwa rishingiye ku idini.

Papa Franci yibutsa ko ubwisanzure bw’amadini butagarukira gusa ku bwisanzure bwo gusenga, ahubwo ko bufitanye isano n’ubuvandimwe

Ubu butumwa bwatambutse muri videwo, aho Papa Fransisko yagaragaje icyo yifuza ko muri uku kwezi kwa Mutarama 2022 ari ugusabira abakorerwa itotezwa rishingiye ku idini.

Ati “Ni gute dushobora kwemera ko muri iyi sosiyete ijijutse, habaho abantu batotezwa bazira gusa ko bahamya ukwemera kwabo? Bishoboka bite ko muri iki gihe amadini mato menshi akorerwa ivangura cyangwa itotezwa ?”

Iyi videwo igaragaza icyo Papa yifuza ni ugusabira muri uku kwezi kwa Mutarama, Papa Fransisiko akoresha videwo mu kunga ubumwe n’isi yose mu isengesho.

Mu butumwa bwe bwasohotse ku wa kabiri, Nyirubutungane Papa Fransisko avuga ko gutoteza abantu kubera gusa ko bahamya ukwemera kwabo mu ruhame ari ukubura ubumuntu no kudashyira mu gaciro.

Papa Fransisiko ashimangira ko ubwisanzure bw’amadini butagarukira gusa ku bwisanzure bwo gusenga, ahubwo ko bugomba no gutuma twemera abandi mu budasa natwe bwabo kandi tukumva ko ari abavandimwe bacu. Yungamo kandi ko ndetse n’itandukaniro rinini, nk’itandukaniro ry’amadini, ritagomba guhindanya ubumwe bukomeye bwo kuba turi abavandimwe. Ati “Nimureke duhitemo inzira ya kivandimwe, nibitaba ibyo twese turakorera mu gihombo”.

Muri uku kwezi kwa mbere kwa 2022, Papa Fransisiko araduhamagarira gusabira abakorerwa ivangura n’itotetzwa bishingiye ku idini, ngo uburenganzira bwabo n’icyubahiro bakesha ubuvandimwe dusangiye nk’abantu byubahwe muri sosiyete.

 

Umwanditsi

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here