Papa Francis arimo gusengera Leta Zunze ubumwe za Amerika

Papa Francis yatangaje ko ari mu bihe byo gusengera Leta zunze ubumwe za Amerika kubera imvururu ziterwa n’abanze kwakira ko Perezida Donald Trump yatsinzwe amatora aherutse kuba muri icyo gihugu.

Ubutumwa uwo mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yatangaje kuri iki Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021 buvuga ko imvururu nta kiza zizana ahubwo zirasenya kandi zikagira ingaruka cyane cyane ku baziteje.

Ati “Ndashishikariza abantu bose kurangwa n’umuco wo gukorera hamwe no gufatanya kubaka icyiza.”

Gusengera Amerika Papa Francis avuga ko byaturutse ku bitero abashyigikiye Trump baherutse kugaba ku Ngoro y’Inteko Ishinga amategeko kuko biteye impungenge, yaboneyeho no gusabira abasize ubuzima muri ibyo bitero.

Abantu batanu bahasize ubuzima barimo abantu bane mu bateje izo mvururu bashyigikiye Donald Trump ndetse n’umupolisi umwe mu bacungaga umutekano kuri iyo nyubako.

Imvururu zadutse ku nyubako ‘Capitol’ ikoreramo abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagabweho ibisa n’igitero tariki 06 Mutarama 2021, ubwo imitwe yombi y’inteko yari yateranye ngo yemeze burundu Perezida Joe Biden watowe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here