Umushumba wa Kiriziya Gatorika Papa Fransisiko yageze mu Bugereki kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4/12/2021. Uruzinduko rwe rugamije kubonana na perezida wa Shipure n’umuyobozi wa kiriziya ya Maronite.

Papa Fransisiko yageze mu kirwa cya Shipure agirana ikiganiro n’amadini atandukanye bibanda ku kibazo cy’abimukira bajya mu Burayi.

Tariki ya 3 Ukuboza 2021, Papa Fransisiko yasomeye misa muri sitade, noneho nyuma agirana isengesho n’abimukira kuri kiriziya y’Abagatorika mu murwa mukuru Larnaca.

Papa Fransisiko yabwiye abanyamakuru ari mu ndege ko urugendo agiyemo ko ruba rwiza cyakora hari aho azakora ku bikomere.

Shipure ni igihugu giherereye mu burasirazuba bw’inyanja ya Mediterane, kivuga ko cyugarijwe n’ibibazo by’abimukira batagira impapuro, baba abari ku rubibi cyangwa abaza mu mato baturutse mu bihugu baturanye byo mu burasirazuba bw’isi.

Papa Fransisiko warahiriye kurengera abimukira n’impunzi ubwo yajyaga ku mwanya w’umuyobozi mukuru wa Kiriziya Gatorika, yashakishije uburyo abimukira 50 bazajyanwa mu Butaliyani nyuma y’uruzinduko rwe muri iki cyumweru.

Umwanditsi

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here