Papa Francis yasabye abasenga gusabira abaturage ba Goma muri RDC
Papa Francis yasabye abasenga gusabira abaturage ba Goma muri RDC

Papa Francis umushumba wa Kiriziya Gatorika ku isi yasabye Abihayimana n’abandi bantu bose bizera, gusenegera abatuye umujyi wa Goma wibasiwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Papa Francis na we yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ubuzima bw’abatuye muri aka gace, maze abinyujije ku rukuta rwa Twitter asaba abizera gusengera abatuye i Goma.

Yagize ati “Mureke dusengere abatuye mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahunze kubera iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.”

Ku mugoroba wo ku itariki ya 22 Gicurasi 2021 nibwo abatuye mu mijyi ya Goma na Gisenyi batunguwe n’imyotsi yakwiriye ikirere iherekeje igikoma gisohoka mu kirunga cya Nyiragongo binyuze mu rubavu ahazwi nka Kanyanja na Kirimanyoka.

Abantu 5 ni bo bamaze kumenyekana ko batakaje ubuzima, naho amazu menshi yarenzweho n’igikoma cy’ibirunga ahitwa Buhene muri Territoire ya Nyiragongo.

Iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu mwaka wa 2002 ryahitanye abantu 250, naho ababarirwa mu bihumbi 120 bava mu byabo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here