Aba Cardinal n'Abihayimana bagabanyirijwe imishahara

Papa Francisco yategetse ko ba Cardinal n’abandi bihayimana imishahara yabo igabanuka kubera ko ubukungu bwa Vatican bwifashe nabi bitewe n’icyorezo cya covid-19.

Guhera mu kwezi kwa kane nk’uko Vatican ibivuga imishahara izagabanywaho 10% by’imishahara yabo.

Bikekwa ko ba Cardinal babona umushahara uru hejuru ya €5,000 buri kwezi uyashyize mu manyarwanda asaga miriyoni 5.7Frw kandi bakaba mu macumbi bafashwa kwishyura.

Uyu mwaka Vatican iteganya kugwa mu gihombo cya miliyoni €50 kuko ibyo yinjizaga byazahajwe cyane n’ifungwa ry’inzu ndangamurage n’ibindi bikurura ba mukerarugendo kubera iki cyorezo.

Kugabanya imishahara ni bumwe mu buryo Papa Francis azakoresha mu rwego rwo kwirinda kugabanya abakozi muri ibi bihe ubukungu bumeze nabi.

Mu ibaruwa yanditse tariki 24/3/2021, Vatican yamenyesheje itegeko rigabanya imishahara guhera tariki ya 01 z’ukwezi kwa kane.

Abapadiri n’abandi bakozi bahoraho imishahara yabo izagabanywaho hagati ya 3% na 8% Papa Francis akaba avuga ko nta gahunda zihari ziteganyijwe zo kuzamura imishahara kugeza mu kwa gatatu 2023.

Iyo baruwa iragira iti “Mu guteganya ubukungu bw’ahazaza, mu byemezo bisabwa harimo gufata imyanzuro ireba imishahara y’abakozi.

Iyo baruwa isobanura ko iyo myanzuro itewe n’icyorezo cya covid-19 cyagize ingaruka ku hakomoka imari ya “Holy See” na Leta ya Vatican. Holy See bisobanuye (urwego rw’ubutegetsi bwa Kiriziya Gatolika ya Roma.

Iyi baruwa ivuga ko iryo gabanya riri gukorwa mu rwego rwo kurengera imirimo ihari. Abanyamakuru bi Vatican bavuga ko iyo ari imirimo y’abakozi badahoraho Papa ari kugerageza kurengera.

Ba Cardinal benshi bakorera i Vatican baba i Roma mu mi turirwa (apartment bafashwa kwishyura ayo macumbi, naho Abapadiri n’ababikira benshi bakora i Vatican bo baba mu nzu z’imiryango ya Kiriziya bityo ntibishyure icumbi ryo kubamo.

Ku rundi ruhande iri gabanya ry’imishahara rirarengera abakozi badahoraho ba Vatican nk’abapolisi, abakora isuku, n’abandi baba i Roma kugirango batazagorwa n’ubuzima buhenze babamo.

Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko umuvugizi wa Vatican avuga ko benshi muri bene abo bakozi batazagerwaho n’iri gabanuka ry’imishahara.

Ahantu hagendwa cyane n’abakerarugendo kuri Bazilika ya Mutagatifu Petero no ku nzu ndangamurage za Vatican harafunzwe, kuko mu mwaka wa 2020 hafunguwe igice ku hantu hakorerwaga ubucyerarugendo kubera iki cyorezo cya Covid-19.

Vatican yari yizeye ko kongera gufungura inzu ndangamurage muri uku kwezi ariko amategeko mashya ya guma murugo avuga ko bazakomeza kuzifunga.

Ibyo Vatican yinjiza biteganyijwe ko bizagabanukaho 30% muri uyu mwaka uhereye muri 2021.

Umwaka ushize Papa yasohoye itegeko rishya ryo gukorera mu mucyo mu bikorwa by’imari ya Vatican. Ni nyuma y’ibyavuzwe by’inyerezwa ry’umutungo wa Banki ya Vatican no kuwucunga nabi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here