Musenyeri Papias Musengamana yagizwe umushumba wa Diyosezi ya Byumba

Umushumba wa Kiliziya ku Isi, Papa Fransisiko, yashyize Musenyeri Papias Musengamana ku buyobozi bwa Diyosezi ya Byumba, akaba asimbuye Musenyeri Servilien NZAKAMWITA ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Myr Papias Musengamana, watorewe na Papa Fransisiko kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Byumba yavukiye muri paruwasi ya Byimana, muri Diyosezi ya Kabgayi, tariki 21 Kanama 1967. Yahawe ubupadiri tariki 18 Gicurasi 1997.

Musenyeri Papias Musengamana yize amashuri abanza i Mwendo (1974-1982), akomereza ayisumbuye mu Iseminari Nto ya Kabgayi (1982-1988). Seminari Nkuru yayize i Rutongo (1988-1989) akomereza Filozofiya i Kabgayi (1989-1991), naho Tewolojiya ayiga i Yawunde muri Kameruni (1991-1996).

Papias Musengamana yari asanzwe ari Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi na Padiri Mukuru wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Umwanditsi