Iyi Kiriziya ije kuruhura abakirisitu urugendo bagendaga n'amaguru

Paruwasi nshya ya Busengo yo muri Diyosezi ya Ruhengeri iherereye mu karere ka Gakenke yuzuye itwaye asaga miliyoni 312 ku bufatanye bwa Kiriziya n’abakirisitu ndetse n’abandi baterankunga batandukanye.

Uruhare rwa Kiriziya rungana na miliyoni 150, uruhare rw’abakirisitu rungana na 47% naho uruhare rwa Diyosezi n’inshuti zayo ni 53%.

Iyi Paruwasi kuyubaka byagendanye no kubaka amacumbi y’abapadiri yuzuye atwaye asaga miliyoni 78, uruhare rw’abakirisitu ni 5% mu gihe 95% ari uruhare rwa Diyosesezi.

Musenyeri Vincent Harorima umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ni we watuye igitambo cya Misa yo gutaha no guha umugisha ino Paruwasi mu mpera z’icyumweri gishize.

Yashimye ubwitange bwaranze abakirisitu bafatanyije n’Abapadiri ndetse n’abandi baterankunga kubaka iyi Paruwasi.

Ati “murabona ko ubafatanye ari ikintu gikomeye kandi cy’ingenzi mu buzima kuko biragaragaza igikorwa cyiza twagezeho mu bufatanye bwacu”

Musenyeri Vincent Harorimana asanga Diyoseze ayoboye nikomeza gushyira hamwe ibikorwa byose bazabigeraho kubera ubufatanye, yaboneyeho gushimira abakirisitu bitanze n’abandi bafatanyabikorwa ku gikorwa cyiza yo Kubaka Paruwasi ya Busengo.

Ati “Abakirisitu ba Paruwasi ya Busengo mu gomba kwibuka ko itakiri santarari bityo kuyisigasira no kuyibungabunga mufatanya muri byose nicyo Yezu adusaba”.

Iyi Paruwasi ya Busengo ije gufasha abakirisitu bakoraga urugendo bajya gusengera kure bakagerayo bananiwe kubera kugenda n’amaguru ndetse bamwe bikabasaba gutega bakishyura amafaranga y’urugendo.

Esperance Uwumukiza avuga ko iyi paruwasi ije kubaruhura urugendo rurerure bakoraga bajya gusenga ndetse inabafashije kuzigama amafaranga y’urugendo kuko hari igihe byabaga ngombwa ko batega kugirango badakererwa misa.

Ati “Kuba tubonye Paruwasi ya Busengo hafi n’igitangaza Imana idukoreye nta numwe utabibona ko ari ugushyira hamwe tuzakomeza kubaka n’izindi Paruwasi kandi tuzabigeraho dufatanyije”.

Paruwasi nshya ya Busengo yitiriwe Bikiramariya Umwamikazi w’Impuhwe, iba Paruwasiya 16 mu zigize iyo Diyosezi ya Ruhengeri ikaba igiye kuyoborwa na Padiri jean Francois Regis Bagerageza akazafatanya ubutumwa na Padiri Petero Ntakarakorwa.

 

Umwanditsi