Caritas Kigali ikomeje ibikorwa byo gufatanya na Leta kugoboka abagizweho ingaruka nicyorezo cya COVID-19

Muri ibi bihe byo guhangana n’icyorezo cya COVID 19,Caritas zo mu maparuwasi ya Arikidiyosezi ya Kigali zikomeje kugaragaza ubufatanye muri gahunda zo gufasha abagezweho n’ingaruka za COVID 19.

Tariki ya 21/4/2020 Caritas ya Paruwasi ya Mbogo yitiriwe Mutagatifu Jean Paul II yagejeje kuri Caritas ya Kigali inkunga ingana n’ibiro 700 by’ibigori byo gufasha abahuye n’ingaruka za COVID 19. Igice kinini cy’iyi nkunga cyashyikirijwe Paruwasi Karoli Lwanga i Nyamirambo, ibindi bihabwa abo muri Paruwasi Sainte Famille.

Iyi nkunga abakristu ba Paruwasi ya Mbogo bayikusanyije bashaka  gufasha abatuye mu Mugi wa Kigali kuko muri ibi bihe bya COVID-19 bakenewe gufashwa kugirango babashe kubaho.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mbogo Dukuzumuremyi Jean Leonard atangaza ko impamvu batekereje gukusanya iyi nkunga abakristu bifuje gufasha bagenzi babo bagizweho ingaruka n’iki cyorezo.

“Twe rero kuko tuba mu cyaro duhinga tukeza imyaka ikaba ihari abakristu bayikusanyiriza hamwe natwe tukayigeza mu maparuwasi agakorana n’inzego za Leta bakashyikiriza abaturage bakeneye inkunga y’ibyo biribwa”. Padiri Dukuzumuremyi.

Akomeza avuga ko ibikorwa nkibi babisabwe mu nama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yasabye abasaseridoti, abihaye Imana bose ndetse n’abakristu muri rusange bakwiye gufashanya muri ibi bihe abantu bari mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo cya COVID-19.Abakristu ba Paruwasi ya Mbogo  bo batekereje ko Paruwasi zo mu bice by’icyaro zikwiye gufasha abari mu Mugi kubera ko tutazi igihe iki cyorezo kizarangirira”.

Byahuriranye rero n’Ijambo ry’Imana dusoma mu Gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 5,32-35 aho badutekerereza uburyo abakristu ba mbere babanaga mu bumwe,bagafashanya kivandimwe,bagashyira hamwe ntihagire ugira icyo aburana abandi bagifite. Si iyo nkunga y’ibigori gusa yahawe abagezweho n’ingaruka z’iki cyorezo kuko na Paruwasi ya Muhondo yakusanyije  ibindi biribwa birimo toni 4 b’ibijumba, ibiro 400 by’imyumbati, ibiro 200 by’ifu y’imyumbati, ibiro 400 y’ibishyimbo ndetse n’ibiro 134 by’ifu y’ibigori (kawunga) Yaturutse mu masantrali agize iyi Paruwasi .Iyo nkunga yagenewe abatuye muri Paruwasi Regina Pacis Remera.

HATEGEKIMANA Bonaventure ushinzwe Komisiyo y’imibereho myiza muri Paruwasi ya Mbogo avuga ko nk’abakristu batabasha ubwabo gukusanya inkunga batabifashijwemo n’ubuyobozi bwa Paruwasi.Ubu buyobozi nibwo bubafasha kubigeza ku nzego z’ibanze kugira ngo bigere kubagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 kuko bo nk’abakristu ntibabona uko bahurira hamwe ngo bakore icyo gikorwa kuko nabo baba bubahirije gahunda ya Leta yo kuguma mu rugo birinda.

Ati “kuko tutabasha guhurira hamwe dukoresha telefone tukamenya buri wese uko azitanga hanyuma Paruwasi ikabitugereza ku buyobozi bakabigeza kubagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19.

Paruwasi ya Muhondo nayo yagejeje inkunga y’ibiribwa yavuzwe haruguru kuri paruwasi ya Regina Pacis Remera tariki ya 23/4/2020 Iyi nkunga yashyikirijwe abagwizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 kubufatanye n’inzego z’ibanze kandi ubu bufasha buzakomeza gukorwa hirya no hino muri za Paruwasi zigize Arikidiyosezi ya Kigali.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here