Abasenyeri n'abasaserodoti bifatanyije mu gutura igitambo cya Misa basabira abatutsi bishwe muri Jenoside 1994

Roho z’intungane ziri mu biganza by’Uhoraho ni ijambo Musenyeri Kambanda Antoine umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali yavugiye mu gitambo cya Misa cyaturiwe kuri Paruwasi ya Regina Pacis tariki ya 1/12/2019 mu misa yo gusabira inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994.

Kiriziya Gatorika mu Rwanda yatuye igitambo cya misa cyo gusabira Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994 maze basaba Nyagasani kwakira izo nzirakarenga babwirwa ijambo ribahumuriza ko roho zabo zituwe mu mahoro.

Muri Paruwasi Regina Pacis i Remera niho hasorejwe gahunda yo gusuzuma uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda mu myaka 25 ishize Jenoside ihagaritswe. Habaye umukino wo gufata inuma mu ntoki z’abasenyeri bose uko ari batandatu, maze bazirekurira rimwe nk’ikimenyetso cyo gusakaza ubutumwa bwamahoro kwisi hose.

Musenyeri Antoine Kambanda ati ” Amahoro agomba guhera aho tuba mu miryango yacu, mu baturanyi, abo dukorana, ibyo bikaba ari imwe mu nzira yo kugera ku bwiyunge nyabwo kandi  ahari amahoro harangwa urukundo n’umunezero.

Kiliziya Gatolika izakomeza kugira uruhare mu kubaka amahoro n’ubwiyunge, cyane ko ifite n’abo ireberaho barimo abarinzi b’igihango n’abandi bagiye bita ku mfubyi n’abapfakazi. ariko inashimirwa umusanzu yatanze mu kurushaho kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Bimwe mu bikorwa yagizemo uruhare birimo ko kuva mu 1994 kugeza mu 1996 yatanze umusanzu mu bikorwa by’ubutabazi n’ubufasha ku mfubyi n’abapfakazi ba Jenoside, aho yabubakiye inzu inabaha n’ibindi byangombwa nkenerwa.

Naho mu gihe cya 1997-1999 haje Sinodi Gacaca Nkirisitu, yashyize imbere ibiganiro binyuze mu miryango remezo, Abakirisitu basasa inzobe baganira ku kibazo cy’amoko n’ibyagwiriye igihugu byose.

Bimwe biranga  Abakristu Musenyeri Antoine Kambanda yababwiye ko harimo no kubabari nkuko yezu aribyo byamuranze natwe tukababarirwa ibyaha byacu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here