Tariki ya 12/5/2022 Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yatangije Sinodi y’abakozi b’Arikidiyosezi ya Kigali abasaba kugendera hamwe ndetse no kwita ku mirimo ya Kiriziya.

Iyi sinode yatangijwe n’igitambo cya misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda muri centre saint Paul tariki 13/5/2022 abasabira umugisha no kongera imbaraga zo gukomeza ubutumwa bwiza muri Kiriziya.

Antoine Cardinal avuga ko Sinodi y’ubu ari ugushyira imbere abandi, no kubatega amatwi, bigakorwa n’abantu babanje gusenga biyambaza Roho Mutagatifu noneho urumuri ruvuye mu mutima wa buri wese rukazakwira muri Kiliziya yose.

Ati “Ni ngombwa kandi no kwegera abo mu yandi madini kugira ngo twumve icyo bavuga kuri Kiliziya”.

Mu biganiro byatanzwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi Kagugu, Martin Uwamungu akaba n’umuhuzabikorwa wa sinodi muri Arkidiyosezi ya Kigali, yasobanuriye abakozi mu buryo bwimbitse amateka ya Sinodi muri Kiliziya. Abakangurira kurushaho kunga ubumwe mu butumwa bw’Akazi kabo muri Arkidiyosezi.

Padiri Uwamungu Jean de Dieu yavuze ko ino Sinodi ari uburyo bwiza bwo kongera ububyutse mu bakozi b’Arikidiyosezi ya Kigali kugirango barebe ubusabane bwabo n’Imana ndetse no mu mirimo yabo ya buri munsi.

Ati “Sinodi bivuga kugendera hamwe kw’abakirisitu muri kiriziya niyo mpamvu ubu turi mu bihe bya Sinodi kugirango twongere imbaraga mu mirimo ya Kiriziya”.

Bamwe mu bakozi ba Arkidiyosezi ya Kigali bitabiriye iyi sinodi bavuga ko inyigisho zibafasha kunoza akazi kabo ka buri munsi kuko usanga gukora muri serivise za Kiriziya bijyana no gukorera Kiriziya.

Antoine Linguyeneza ni umukozi muri Caritas Kigali avuga ko inyigisho yahawe zamufashije kongera kwivugurura no kwegera Imana ariko akarushaho gukora neza mukazi ke ka buri munsi no kubana neza n’abandi.

Ati “Icyo nungutse nuko umukozi wese utujuje inshingano ze mukazi aba atari umukirisitu wuzuye, kuko Kiriziya idusaba kwimakaza ubumwe no gukorana neza mu kazi kacu ka buri munsi”.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri arikidiyosezi ya Kigali avuga ko ino sino iba ije gufasha abakozi mu buzima bwabo bwa buri munsi ariko cyane cyane bakorera muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Iyi sinodi izakomeza kuko siyo umunsi umwe ni gahunda yatangijwe na Papa Francis kugirango abakirisitu Gatorika bakore ivugurura muri bo biturutse mu nyigisho baherwa muri sinodi.

Ati “ nkatwe twagize iyi sinode kugirango abakozi bacu bahabwe inyigisho zibafasha kongera kwivugurura bakagirana umubano mwiza n’Imana no hagati ubwabo”.

 

Umwanditsi