Ni byiza kwita ku mwana akiri muto

Kwita ku burere bw’umwana ukiri muto ni imwe mu nzira yo kumurinda kuba inzererezi bikamufasha gukurira mu muryango kandi agakurana uburere bwiza.

Abana bagaraga mu buzima bwo mu muhanda usanga bari mu kigero cy’imyaka 5 kuzamura mu myaka 15.

Impamvu abana bari muri iki kigero aribo bagaragara mu buzima bwo mu muhanda nuko baba batitaweho uko bikwiye n’ababyeyi babo bagahitamo kuyoboka ubuzima butari bwiza bwo kuba inzererezi mu muhanda.

Ikigo Abadacogora- Intwari cya Caritas Kigali gikunze kwakira abana benshi baba bari muri iki kigero kuko baba baravuye mu miryango yabo bakiri bato.

Impamvu abana batanga zituma bigira kuba inzererezi harimo no kutitabwaho n’ababyeyi, ubukene, amakimbirane mu miryango ndetse no kutabona imibereho myiza mu ngo iwabo.

Mu ngamba zagiye zifatwa harimo no kugira ababyeyi inama kwita ku bana babo nyuma yo gufashwa kuva muri ubwo buzima bagasubizwa mu miryango yabo bakongera no kujya mu ishuri.

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yuko umwana agomba kurererwa mu muryango we kugira ngo abashe guhabwa uburere bwiza ndetse anagire indangagaciro ziranga umunyarwanda.

Bosenibamwe Aime, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) avuga ko ari byiza ko ababyeyi bakagiriye abo bana urukundo kuko ari cyo cyafasha abana kwiyumva mu muryango.

Yagize ati “Nkuko umwana ahanini ajya mu muhanda kubera impamvu zitandukanye ziba ziri mu muryango uruhare rwa mbere ni urwa ababyeyi be kugirango agire uburere bwiza”.

Aha asanga iki kibazo kizakemuka habayeho ubufatanye bw’ababyeyi kuko aribo bafite uruhare rwa mbere mu burere bw’abana babo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here