Antoni KAMBANDA Arikiyepiskopi wa Kigali ashishikariza abakristu kwitanga bagafasha abahuye n'icyorezo cya Covide-19

Basaseridoti,

Bihayimana,

Bakristu,

Bavandimwe,

 

Mu minsi ishize nabagejejeho ubutumwa bubashishikariza gukora ibikorwa by’urukundo by’umwihariko muri ki gihe cy’Igisibo. Muri ubwo butumwa nabasabaga ko inkunga tuzakusanya yazagenerwa abahuye n’ibiza, mu gihe twari muri icyo gikorwa, twahuye n’ikibazo gikomeye cy’Icyiza cya COVID-19 kiri hirya no hino ku isi ndetse kikaba cyarageze no mu gihugu cyacu. Mu rwego rwo kucyirinda, twasabwe kuguma iwacu mu ngo mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

 

Birashoboka ko muri uku kuguma mu rugo hari bamwe muri bagenzi bacu bashobora kuba bahura n’ibibazo byo kubona amafunguro ya buri munsi ndetse n’ibindi bikoresho by’ibanze bikenewe by’umwihariko ibikoresho by’isuku. Ibi bikaba byagaragara mu Turere tw’Ikenurabushyo(Zone Pastorale) two mu mujy i wa Kigali.

 

Ndashimira abakristu batangiye ibikorwa byiza ku giti cyabo cyangwa se bafatanyije n’abandi aho batuye, maze bakagoboka abo bose bafite ibibazo kurusha abandi.Ndabashishikariza gukomeza gukora ibyo bikorwa byiza,kuko bihuye rwose n’imigenzo myiza dusabwa gukora muri iki gihe cy’Igisibo.

 

Mboneyeho kandi gusaba abatarabikora, ko bafatanyije n’abasaseridoti babo, bakomeza gushaka uburyo bukwiye,bwo kubikora, kandi byose bigakorwa dukomeza gukurikiza amabwiriza tugezwaho n’abayobozi bacu adufasha kwirinda iki cyorezo.

 

Yezu ati “Icyo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye ni urukundo muzaba mufitanye”(Yh 13,35)

 

Bikorewe I Kigali ku wa 27 Werurwe 2020

 

+ Antoni KAMBANDA

Arikiyepiskopi wa Kigali

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here