Ibaruwa Abepisikopi bandikiye abakiristu

Bakristu bavandimwe,

Twebwe Abepiskopi gatolika b’u Rwanda tunejejwe no kubararikira kuzahimbaza mu isengesho umunsi wo kwakira Nyiricyubahiro Karidinali Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, ku itariki ya 6 ukuboza 2020 washyizwe muri urwo rwego na Nyirubutungane Papa Fransisko ku wa 28 ugushyingo 2020 i Roma.

Karidinali ni umujyanama wa hafi wa Papa muri Kiliziya y’isi yose. Urwego rw’Abakaridinali ni rwo rutora kandi rutorwamo Papa. Kuba Nyiricyubahiro  Arkiyepiskopi wa Kigali agizwe Karidinali ni impano y’Imana kuri Kiliziya  Gatolika mu Rwanda akaba ari n’agaciro gahawe igihugu cyacu. Ni yo mpamvu  dukwiye gushimira no kumusabira mu butumwa bushya ahawe.

Koko rero, nyuma y’imyaka 120 u Rwanda rwakiriye Inkuru Nziza ya Yezu Kristu,  imyaka 103 abanyarwanda ba mbere babiri babaye abapadiri n’imyaka 68  umunyarwanda wa mbere abaye Umwepiskopi, Imana yongeye kugirira ubuntu u  Rwanda irutoramo bwa mbere intumwa yo ku rwego rw’Abakaridinali.

Turasaba rero ko hasomwa misa yo gushimira Imana muri kiliziya zacu zose  zizasomerwamo misa ku cyumweru gitaha tariki ya 06 Ukuboza 2020.

Tubaragije Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho. Imana ibahe umugisha.

Bikorewe i Kigali ku wa 14 ugushyingo 2020

Abepisikopi banyu

✠ Filipo RUKAMBA,

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare

akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi

Gatolika mu Rwanda.

✠ Antoine KAMBANDA,

Arkiyepiskopi w’Arkidiyosezi ya Kigali

N’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo

✠ Serviliyani NZAKAMWITA,

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba

✠ Smaragde MBONYINTEGE,

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi

✠ Visenti HAROLIMANA,

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri

✠ Selestini HAKIZIMANA,

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro

N’Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu

✠ Anaclet MWUMVANEZA

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here