Karidinali Antoine Kambanda kuri uyu wa 12/12/2021 atura igitambo cya Misa muri Paruwasi ya Regina Pacis hasozwa Ikoraniro ry’Ukaristiya mu Rwanda yasabye abakristu ko Ukaristiya igomba kubabera Isoko y’Ubuzima, impuhwe n’ubwiyunge.

Ati “Ukaristiya ni umurage w’ibyishimo bikubiye mu rukundo yezu yadusigiye”.

Karidinali Antoine Kambanda yagarutse ku bimenyetso byerekana ko umuntu agukunda, avuga ko buri wese yabisuzumira mu busabane agirana niyo nshuti ndetse n’uburyo iyo nshuti imwitaho nuko imufasha mu mibereho ya buri munsi.

Yezu nawe agaragaza urukundo rwe mu mibereho ya buri munsi kandi urukundo akunda abantu ni ntagereranywa kuko ntawumwisunga cyangwa ngo amwiyambaze agire icyo abura.

“Ukarisitiya ijye ikubera igitangaza, ntuzayigire akamenyero ngo wumve ko Igitambo cya Misa ari ibisanzwe”. Karidinali Antoine Kambanda.

Musenyeri Vincent Harorimana wa Diyosezi ya Gikongoro mu nyigisho yatanze yavuze ko umukirisitu nyawe arangwa n’ibyishimo atarangwa n’umunabi no kugira umwaga.

Ukarisitiya niho tubonera Yezu ubwe rwose wuzuye kandi mu zima uduhumuriza akaduha amahoro n’ituze muri twe.

Ati “Ba mitima ibunga batuze, ntihakagire uhagarika umutima kandi afite Yezu ndetse anamuhabwa iteka mu Ukaristiya, Imana turikumwe ni Imana muri twe kandi ihorana natwe ibyo bigaragazwa n’umutambagiro wabaye tariki ya 11/12/201 w’ibyishimo byuko yezu ari hamwe n’abakirisitu mu Isakaramentu ry’Ukaristiaya nk’inshuti ndetse itubanira neza”.

Musenyeri Vincet Harorimana yibukije abakirisitu ko nubwo barimo kwitegura iminsi mikuru ya Noheli bagura igiti n’imitako no gucana urumuri rwa Noheli, ko iyo myiteguro idahagije kuko imyiteguro nyayo ndetse n’ibyishimo nyabyo biba mu isengesho no gutegura umutima Yezu azavukiramo.

Ati “muhore mwishimye ntimugahagarike umutima kandi ntimugakuke umutima kuko Yezu christu ariwe utanga ihumure ryuzuye”

Inzira y’ibyishimo ni ukwitegura ukuza kwa Nyagasani kandi tugahinduka nkuwo duhawe. Bikadufasha natwe kugenda duhumurira abandi muri Ukarisitiya tuba twahawe kuko kwemera ntibiba bihagihe ku mukirisitu ahubwo bikwiye kugendana n’ibikorwa.

Insanganyamatsiko y’iri koraniro ry’ukaristiya yagira iti“UKaristiya: Isoko y’ubuzima, impuhwe n’ubwiyunge”.

 

Umwanditsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here