Padiri agomba gutanga ubuzima mu mbaga y'Abakirisitu

Abapadiri bwite b’Arikidiyosezi ya Kigali bakomeje urugendo rwa Sinodi mu kugendera hamwe ruzabafasha gukora ubutumwa neza.

Nyiricyubahiro Antoine Caridinali Kambanda Arikiyesikopi wa Kigali niwe wafunguye izi nyigisho, yibukije Abapadiri ko aricyo gihe cyo kureba uko bumva kiriziya, uko abakiriristu babafata n’icyo babifuzaho.

Cardinale yibukije Abapadiri ko nubwo ivanjiri idahinduka ikenera gusobanurwa hashingiye kumyumvire y’abantu ndetse n’ibihe barimo.

Ati “Turi urumuri rumurikira imbaga Nyagasani yaremye niyo mpamvu tugomba kugira igihe cyo kwigendamo no kumenya ibyo duha abo Rurema yaturagije”.

Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu Edouard SINAYOBYE niwe watanze inyigisho zo gufasha Abapadiri gukomeza gutanga ubuzima mu mbaga y’abakirisitu kandi zibafasha gukomeza gukora ubutumwa mu buzima bunoze.

Inyigisho yahawe itsinda rya mbere n’itsinda rya Kabiri hakubiyemo uburyo bwo kubaho bwa Padiri ndetse n’ibibazo ahura nabyo mu buzima n’uko yakwitwara muri ibyo bibazo agakomeza kubaho mu butungane.

Izi nyigisho zatanzwe kuva tariki ya 25 kugera tariki ya 28 Mutarama 2022 zitangwa mu matsinda abiri, itsinda rya mbere ryatangiye amahugurwa tariki ya 25 Mutarama, itsinda rya 2 rihabwa izi nyigisho tariki ya 26 na 27 Mutarama zisozwa none tariki ya 28/1/2022.

Inyigisho zibafasha kumenya kubaho mu buzima burimo ibibazo ariko bagakomeza kugira ibyishimo no gutanga ubuzima mu bantu.

Musenyeri Edouard Sinayobye yabwiye Abapadiri yababwiye ko kugira ngo Padiri agire ubuzima kandi abugire busendereye nuko Padiri anyura mu bikomeretsa, agakomeza gusendera ubuzima.

Musenyeri Edouard ati “Imana itunyuza mu bihe bidasanzwe kugirango yuzuze umugambi wayo”.

Akomeza avuga ko kamere y’Imana ari ugutanga ubuzima kandi iyo mpano yo gutanga ubuzima ari Ubusaserodoti.

Yezu arema Isakaramentu ry’Ubusaserodoti yaremye impano y’ubuzima bwe. Abapadiri babereyeho gutanga impamvu y’ubuzima bwa Yezu Kristu. Kugirango rero Padiri atange iyo mpano ikomeye kandi iruta izindi, yezu arabanza akiha ubwe Padiri.

Kamere ya Padiri yuzuye ubuzima bya Yezu bityo ubutumwa Padiri atanga ni ubwo gutanga ubuzima bwa Yezu Christu.

Zimwe mu nyigisho zahawe Abapadiri bakorera ubutumwa muri Arikidiyosezi ya Kigali, inyigisho ya mbere igaragaza uburyo Padiri anyura mu bikomeretsa, agakomeza gusendera ubuzima.

Musenyeri Edouard ati “Ibihe turimo n’ubutumwa butegereje Padiri biramusaba kuba ari umuntu usendereye ubuzima kugirango abashe kubutanga, kuko  Padiri agomba kubaho nk’umubyeyi wonsa”.

Dukorera ubutumwa mu muryango wakomerekejwe na byinshi. Abanyarwanda ngo baba barakomeretse ku rugero rwa 79 %, bityo rero abantu basaba ubufasha bwo guherekezwa mu rugendo rwo gukira ibikomere ni benshi kandi nitwe tugomba kubafasha bagakira neza.

Kuba Padiri yarakomeretse ntibivuze ko atagomba guherekeza ufite ibikomere no kumufasha gukira.

Ati “Twebwe ubwacu, twarakomeretse, kandi dukomeretswa na byinshi duhura nabyo haba mu butumwa, mu mibanire yacu n’abandi, no mubindi bitandukanye».

Iki kiganiro kigamije kudukangura no kuturangira inzira yo kwigiramo ubuzima busendereye.

Musenyeri Edouard avuga ko mu ngabire y’Ubusaserodoti, harimo ibanga ry’umubonezo mwiza, ubaha ubuzima bunezerewe kandi bwuzuye.

Aha niho yasabye Abapadiri ko bagomba kugira Kamere y’ubusaserodoti, yo gutanga ubuzima busendereye ubutumwa nyabutatu.

Padiri areba nka Yezu, imbaga ishonje akayigirira impuhwe Ati “barashonje, baragaburirwa iby’isi ibancunshumuriraho byose birimo ibinyoma, ibyica indangagaciro, ibishuko, ibibahahamura, ubuhanuzi bwuzuye ubujiji, n’ibindi”. Padiri atwaye ijambo rishobora gutanga ubuzima niyo mpamvu agomba kubanza kubugira kugirango abone kubutanga.

Ati “Mbere yo gutanga Yezu Padiri agomba kubaha ubuzima agakora neza umurimo wo gutagatifuza, kubaha amasakaramentu no kubaha Imana, sibyo gusa kuko Padiri agomba kuba umugabuzi w’umurimo wo kuba hagati y’imbaga nk’umuhereza”.

Musenyeri Edouard Sinayobye avuga ko iyo imitemeri ipfundikiye neza, Roho Mutagatifu arumbura imbuto, imbaga y’Imana igakura mu kwemera, Padiri akaba asendereye ubuzima n’ibyishimo.

Ibi kandi bijyana no gusenga, kugira indangagaciro ndengakamere za Gisaserodoti, bisaba ko kamere iba ihagaze neza. Inema z’Imana zirarumba, iyo zisanze kamere yaragwingiye mu ndangagaciro z’ubumuntu, cyangwa yarakomeretse.

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Padiri yagwingiye muri kamere harimo kudashobora kwirengera ingaruka z’ibibazo bye, agashaka kubishyira ku mugongo w’abandi cyangwa kubibitirira.

Urugero atanga ni nka Padiri wateye inda umukobwa, aho kwirengera ikibazo n’ingaruka zabyo, no kurera umwana, akabona ko ikibazo ari uko babimenya cyangwa babivuga.

Imbaraga nke cyane zo kwihanganira ibigoye, harimo kugaragaza ibitekerezo bidahuje n’ibyanjye, nkabifata nko kuntoteza (gutoteza Kiliziya).

Padiri agomba gutanga Yezu yubaha ubuzima n’umurimo, kwitagatifuza no kubaha amasakaramentu ndetse no kubaha Imana.

Ubugabuzi ni umurimo Padiri agomba gukora wo kuba hagati y’imbaga nk’umuhereza.

 

Umwanditsi