Ubucuruzi buciriritse bumaze kugeza Ingabire kuri byinshi ( Foto Arichive)

Tariki ya 08 Werurwe 2022 ubwo Isi yose yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore, hatanzwe ubuhamya n’abagore biteje imbere babifashijwemo na Caritas Kigali bavuga ko umugore ari umunyembaraga nubwo agaragara nk’umunyantege nke. 

Ibi babihera ku bikorwa by’iterambere bamaze kugeraho nyuma yo kubona inkunga zitandukanye bahawe na Caritas Kigali Kigali biciye mu kigo cy’Abadacogora-Intwari.

Ingabire Therese n’umubyeyi w’abana 3 ufite imyaka 44 y’amavuko atuye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rilima, mu kagari ka Nyabagendwa, umudugudu nawo ni Nyabagendwa ubu yiteje imbere ahereye ku bihumbi 50 gusa, ariko mu myaka 3 amaze akora ubucuruzi buciriritse ageze ku ntera ishimishije.

Yabashije kuvugurura inzu ye akoresheje ibihumbi 250 ubu atuye ahantu heza ndetse urugo rwe rwavuye mu cyiciro cy’abatishoboye kuko ubu abasha kwikemurira ibibazo by’urugo rwe ndetse akabasha no gutangira ubwisungane umuryango we wose.

Mukamanzi Floride ni umwe mu bagenerwabikorwa ba Caritas Kigali mu murenge wa Rushashi avuga ko ubuhinzi bwa Kijyambere bwamufashije kwivana mu bukene akabasha kunoza imirire myiza mu rugo rwe ndetse agasagurira amasoko.

Bimwe mubyo ubuhinzi bwa kijyambere bwa mugejejeho harimo kubasha kugurira abana ubwisungane mu kwivuza, no korora amatungo magufi ndetse abasha no kuvugurura inzu atuyemo.

Ati “mbere nabagaho mu buzima bubi ndi umukene ariko aho iyi gahunda ya “Tugendane Twiyubaka” yaziye nabashije kwivana mu bukene ndetse ubu navuye mu kiciro cy’abatishoboye kuko mbasha kwikorera byose”.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali avuga ko mu bikorwa bakora harimo kongerera ubushobozi umugore kuko babonye ko ashobora gukora imirimo itandukanye kandi ashoboye gukora nk’ibyo abagabo bashoboye gukora.

Ati “mu byo dukora harimo no gufasha abagore gukora ibintu bitandukanye, twe icyo dusabwa ni ukubongerera ubushobozi kugirango babone uburyo bwo gushyira mu bikorwa imishinga yabo”.

Abenshi mu bagore bafashwa harimo abagore bafite abana bavuye mu buzima bwo mu muhanda bahabwa igishoro cy’amafaranga kugirango bakore imishinga iciriritse ibyara inyungu ngo bivane mu bukene.

 

Umwanditsi