Umunsi mukuru wa Mashami winjiza Abakristu mu cyumweru gitagatifu

Tariki ya 28/3/2021 abakristu Gatorika bizihije umunsi mukuru wa Mashami binjira mu cyumweru gitagatifu cyo kwitegura Pasika ariyo zuka ry’Umukiza Yezu Christu.

Igitambo cya Misa ya 3 cyatuwe na padiri Mukuru wa paruwasi Regina Pacis  Ntagungira Jean Bosco cyatangijwe no guha umugisha imikindo abakristu bari bitwaje nk’ikimenyetso cy’umunsi wa Mashami.

Padiri Mukuru hamwe n’abahereza baturutse mu muryango wa Kiriziya bagenda batera amazi y’umugisha iyo mikindo hanyuma akurikizaho gusoma ivanjiri y’uburyo yezu yagambaniwe n’intumwa ye Yuda kugeza abambwe ku musaraba ndetse akanawupfiraho.

Aha Padiri Bosco yasobanuye ko umukristu nyawe agira ububabare asangira na Yezu mu mibereho ya muntu, haba mu bibazo ahura nabyo, mu ngorane, guhohoterwa, urwangano, ubugambanyi mu bo umuntu yizeraga, kugirirwa nabi, kuzira ubusa. muntu akarenganywa n’abakamurengeye.

Ati “Ubu buzima Yezu asangira n’ikiremwamuntu n’ikimenyetso ko Yezu adukunda kandi kumwisunga mu isengesho nta gushidikanya ko azatwibuka kandi akatugirira neza ndetse akabasha kudutambutsa iyo mibereho yacu yose”.

Abakristu bitabiriye iyi misa bavuga ko inyigisho bahawe y’uburyo Yezu Christu yaje gucungura muntu ari inzira itugeza ku mukiro kandi iduha ku mwizera by’ukuri ntagushidikanya ko yazutse ari muzima.

Anicet Mugenzi avuga ko Umunsi wa Mashami wibutsa abakristu gutegura Pasika neza no kwinjira mu cyumweru gitagatifu bakifatanya na Yezu mu bubabare yagize bityo bakabasha kwitagatifuriza muri we.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here