Abagize Caritas na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro muri Paruwasi ST Pierre ( Cyahafi)

Kuwa 30 Nyakanga 2017, Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Paruwasi Mutagatifu Petero Cyahafi bakoze umunsi mukuru wari ugamije kwishimira bwa mbere ibikorwa bamaze kugeraho. Uwo munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Mfasha kuko mbikwiye, ntabara kuko mbikeneye”.

Umunsi mukuru wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro wabimburiwe n’igitambo cya Misa, witabiriwe n’abantu 300 b’ingeri zitandukanye harimo abayobozi ba Paruwasi, abayobozi b’amasantrali, abakuriye imiryango-remezo, abanyeshuri barihirwa n’abarihiwe na Caritas, abana bakuwe ku muhanda bafashwa ku nkunga ya Caritas ya Paruwasi, abahoze ari abayobozi ba Caritas muri Paruwasi, abahagarariye Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali na za paruwasi zitandukanye zo muri Zone ya St Michel, n’abantu ku giti cyabo.

Kuri uwo munsi, bavuze muri make ibikorwa bitandukanye byagiye bikorwa n’abagize Caritas ya Paruwasi ndetse na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro. Hateguwe kandi Ubutumwa bwihariye bwa Caritas bwagiye busomwa mu misa zose zabaye kuri uwo munsi muri Paruwasi Mutagatifu Petero Cyahafi.

Abashyitsi n’Abasangwa batandukanye batanze ubutumwa bwibanda ku byiza byaranze abakorerabushake ba Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Paruwasi Mutagatifu Petero kubera imirimo myiza bakoreye abatuye mu mbago zayo zose. Kugeza ubu, imaze kurihira abana benshi mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ikaba imaze gucutsa abasore n’inkumi. Yavuje bamwe mu batishoboye bari barwaye ndetse igoboka abashonji benshi nk’uko raporo zibigaragaza.

Abakozi ba caritas na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ku rwego rw’Arkidiyosezi ya Kigali bitabiriye uwo munsi mukuru.

Mme KALIGIRWA Annonciata niwe wahagarariye Arkidiyosezi ya Kigali, yabanje gushimira Paruwasi na komite ya caritas na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro uburyo bateguye umunsi mukuru. Yagarutse ku mikorere n’imikoranire mwiza y’inzego muri Paruwasi Cyahafi, maze abasaba ku bishimangira. Yibukije ukwezi k’urukundo n’impuhwe ndetse abaha n’amakuru ku dutabo twitwa ≤ingendanyi y’umukangurambaga wa caritas≥ twasohotse uyu mwaka 2017. Buri Paruwasi Arkidiyosezi yagenewe tubiri ariko amaparuwasi azatwifuza, yabisaba kuko kamwe kagura 1250 frw. Yarangije ashimira ku magambo yahavugiwe, ubuhamya bwatanzwe, imikino yahabereye no gusangira.

Uwo munsi kandi waranzwe no gushimira by’umwihariko bamwe mu bantu kugiti cyabo, abahagarariye imiryango, ndetse n’abahagarariye ibigo bitandukanye batahwemye gutera ingabo mu bitugu ibikorwa bya Caritas. Mu bahembwe harimo Abapadri 3 bakoze ubutumwa muri Paruwasi Mutagatifu Petero, Abayoboye Caritas ya Paruwasi bitanga kurusha abandi, Abahaye ubutabazi bwihuse abarwayi, ndetse n’Abahagarariye imiryango-remezo y’ikitegererezo muri Paruwasi.

Uyu muganga KIMENYI JB, afite ivuriro IHUMURE, ahagarariye Caritas y’ubuzima muri paruwasi.

Caritas ya Paruwasi  imukesha byinshi birimo no kwitangira abarwayi. Imwoherereza abakene akabavura kubuntu.  Buri mwaka servisi atanga  zifite agaciro k’amafaranga  400 000 frw.

MUKANGOGA Mediatrice, umubyeyi w’abana bane ni umwe mubafashijwe na Carita ya paruwasi ya Cyahafi avugako.Avugako Caritas yamurihiye ubwisungane mukwivuza (Mutuelle de sante) we n’umuryango we uko ari batanu.Yafashijwe kandi kujya mu itsinda ryo kwizigama no kugurizanya, ahabwa amahugurwa mu bijyanye no kwiteza imbere ,mu itsinda ryabo ,buri wese yahawe inguza y’ibihumbi makumyabiri ,aragira ati “Twarayakoresheje, tuyabyaza inyungu, turishyura ariko ubu tugeze ku nguzanyo y’ibihumbi mirongo  itanu kandi nayo tugiye kurangiza kuyishyur”.Ahamya ko kubera iyo nkunga bahawe ubu babasha kurya gatatu ku munsi kandi mbere no kurya rimwe byarabagoraga;babasha kwamabara neza, kandi abana babona amafaranga y’ishuri.Umwe muri aba bana yiga mu mashuri yisumbuye ubu ageze muwa gatatu, undi yize imyuga ndetse niwe washyize amashanyarazi mu nzu yabo.Akomeza avuga ko mbere yakodeshaga inzu yo kubamo none ubu yifitiye iye babamo.Akomeza agira ati “Kubera ibyiza Caritas yankoreye,byatumye njye n’umuryango wanjye natwe tujya mu murimo w’ubwitange wa Kiliziya; kuko nkanjye natangiye kuba umuririmbwi mu Kiliziya, umwana wanjye ajya mu ntore kuri Paruwase kandi n’abandi nabo bitabira gahunda za Kiliziya”

Kananayire M.Jeanne we aragira ati“Nari narabohorejwe umutungo ugizwe n’inzu, ndatuza , ndetse nari naranawuhebye burundu.Ubwo rero abantu bo muri Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro  basuye umuryangoremezo wacu, batubwira ibyo bashinzwe, binkora ku mutima, ubwo ndabegera bangira inama, zatuma mbona umutungo wanjye.Nyuma banyohereza no mu rwego rwa diyoseze ku buryo inzira zose banyeretse kunyuramo, nazinyuzemo, biratungana ntarinze kujya mu nkiko.Byaramfashije cyane kuko kugeza ubu, mfite icyangombwa cyanjye cy’ubutaka, kiriho izina ryanjye.Ubu nshobora no kujya kwaka ideni muri banki natanze umutungo wanjye ho ingwate! Ubu rero nanjye byatumye mba umukangurambaga wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro kugirango nzafashe abandi.

Uwandereye Béatrice, avuga ko yageze mu gihe cyo kubura icumbi, Caritas ikamuha inzu yo kubamo igihe k‘imyaka irenze itat.Akomeza agira ati“igihe cyo gucutswa byabaye ngombwa ko mpabwa imashini yo kudoda, ubu niyo ituma nshobora kwirwanaho mu buzima, sinsabirize.Beatrice kandi avuga ko ku bijyanye n’ubuzima, Caritas  yamubaye hafi cyane, kuko yarwaye cyane, aravuzwa.Ati“imiti ihenze ntabwo nigeze nyibura kandi ubwo burwayi bwangejeje mu bitaro, ndasurwa, mva mu bitaro caritas inyishyuriye fagitire zose“.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here