Umugore n'inkingi y'iterambere ry'umuryango

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore umushinga UKAM wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arkidiyosezi ya Kigali, washimiwe uruhare mu guhindura byinshi mu iterambere ry’umugore.

Mukantaganzwa Gaudence ni umwe mu bagenerwabikora b’umushinga UKM yatanze ubuhamya bw’uko ubuzima bwe bwahindutse kubera kwiteza imbere.

Mubyo umushinga UKAM wamugejejeho avuga ko wamuhaye imbuto y’ibigori, ibishyimbo, ubunyobwa bituma abona umusaruro uhagije w’ibikomoka ku buhinzi.

Uyu musaruro yakuye mu buhinzi uturuka no ku mahugurwa yahawe yo guhinga kijyambere, no kwita ku myaka yahinze.

Ati “ Umushinga UKAM yampaye ihene 2 zibyara abana babiri, ngurishamo inehe 3 mbona amafaranga yo kugura inka y’inyana y’ishashi ibihumbi 130”.

Ibi byose byamuhaye ubushobozi bwo kuvugurura inzu yabagamo itari imeze neza, ubu atuye mu nzu nziza.

Uhagarariye urwego rw’abagore mu murenge wa Ngeruka Uwimana Claudette yasabye abagore gufatana urunana n’abagabo babo kugirango barusheho kubaka urugo rwiza kandi rufite iterambere.

Avuga ko nta rugo rushobora kugira iterambere umugore n’umugabo badafatanyije ngo bashyire hamwe muri byose.

Padiri Twizeyumuremyi Donation umuyobozi wa Caritas Kigali yibukije ko urugo rwashyizweho n’Imana ubwo yaremaga Adamu na Eva. Avuga ko urugo arirwo shingiro rya byose haba ku bashakanye no kubana babyara no ku iterambere ry’umuryango.

“Icyo nasaba abagore ndetse n’abagabo bitabiriye uyu munsi nugufatana urunana bagafatanya muri byose kuko badashyize hame urugo nta terambere rwageraho”. Padiri Twizeyumuremyi Donatien.

Muri uyu muhango abagore 3 baterwa inkunga n’umushinga UKM bahawe matora 3 muri gahunda yo kuremerana.

Ibi birori byabimburiwe n’igitambo cya misa, nyuma ya misa hakurikiraho ibiganiro n’ubusabane.

Mu Rwanda uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 44 insanganyamatsiko iragira iti “ Dufatane urunana twubake umuryango utekanye”.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here