Muhawenimana Nadia ubucuruzi buciriritse bumaze kumuteza imbere

Ubuhamya butangwa n’imiryango iri mu mushinga w’ibyumweru 100 yo muri paruwasi ya Rulindo ivuga ko imaze guhindura ubuzima kubera inkunga y’amafaranga bahawe na Caritas Kigali kubufatanye na Caritas Ruhengeri.

Muhawenimana Nadia ni umwe mu bahawe inkunga y’amafaranga mu mushinga w’ibyumweru 100 avuga ko amafaranga yahawe nuyu mushinga angana n’ibihumbi 800 yayabyaje umusaruro kuko byamugejeje ku bikorwa by’indashyikirwa.

Bimwe mu bikorwa Muhawenima amaze kugeraho ni ubucuruzi bw’inzoga n’ibirago. yabashije kugura umurima ufite agaciro k’amafaranga ibihumbi 700, agura n’ishyamba, ubu yoroye ingurube 2 ndetse batangiye kuvugurura inzu babamo.

Aya mafaranga bayakuye mu bwizigame bagiye bakora, no mu bucuruzi buciriritse andi bayakura mu nguzanyo bahawe n’itsinda ingana ibihumbi 240.

Mu buhamya bw’uyu Muhawenima Nadia avuga ko uyu mushinga wamufashije kongera kugira ubwumvikane hagati ye n’umugabo kuko mbere bagifite ubukene mu muryango wabo wasangaga urangwamo ubwumvikane bucye kubera  ibikorwa bibi by’umugabo we birimo gukina urusimbi no kunywa ibiyobyabwenge.

Iyi myitwarire y’umugabo we yatumaga ahora mu buroko ndetse urugo rwabo rugahoramo induru n’amahane.

Nyuma yo kubona inkunga bagatangira kuyibyaza umusaruro umugabo yarahindutse afatanya ubucuruzi n’umugore we bibafasha gutera imbere.

Ati“Mu byukuri uyu mushinga waduhinduriye ubuzima ku buryo bugaragara kuko ubu iwanjye tumaze gutera imbere”.

Marie Chantal Mukahirwa umufashamyumvire mu mushinga w’ibyumweru 100 akaba n’umukorerabushake muri Paruwasi ya Rurindo mu ishami rifasha avuga ko buri wa mbere w’icyumweru bajya mu itsinda kuri santarari ya Gashinge buri mudamu agatanga ibihumbi 8, mu bantu 20 bagize itsinda bakusanya ibihumbi 160 noneho bakayaha abadamu 2 ku buryo bungana.

Aba bagore bahabwa amafaranga ibihumbi 9400 buri wa mbere w’icyumweru ku wa 1 nibwo ayo mafaranga yoherezwa mu matelefone yabo hakoreshejwe uburyo bwa Momo (Mobile money).

Mukahirwa avuga ko ayo mafaranga azafasha abaturage kwiteza imbere, mu bucuruzi, ubworozi ndetse n’ubuhinzi kuko nubundi ahabwa imiryango ikennye ariko cyane cyane hakibandwa ku bagore.

Ati “Mu byumweru 10 buri mudamu wese aba amaze gufata ibihumbi 800 noneho ayo mafaranga yafashe akayashora mu mishanga iciriritse ibyara inyungu”.

Abadamu bamaze guhabwa aya mafaranga kuva umushinga w’ibyumweru 100 watangira ni abadamu 20 bahawe inkunga ingana na miliyoni 16.

 

Umwanditsi