Si byiza ko abana bamara igihe kinini bareba tereviziyo banareba kuri mudasobwa

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umwana uhora areba Tereviziyo no kuri Mudasobwa bimwangiza ubwonko.

Ubu bushakashatsi bwasohotse tariki ya 4 Nzeri 2020, bwerekanye ko abana bafite imyaka 8 kugeza ku myaka 9 bareba Tereviziyo amasaha arenga abiri buri munsi cyangwa bareba kuri mudasobwa igihe kirenga isaha imwe buri munsi batsinzwe amasomo nyuma y’imyaka ibiri.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko abana bamara amasaha menshi kuri mudasobwa cyangwa bareba televiziyo, bibangiza ubwonko bikabagabanyiriza n’ubushobozi bwo gufata ibyo biga.

Abashakashatsi bo mu kigo cya MCRI cyo muri Australia bafashe abana 1239, guhera ku bato kugeza ku ngimbi n’abangavu, hagendewe ku manota bari basanzwe babona mu mashuri abanza kugeza mu wa kane (Grade3), nyuma baza kubarebera bamwe bageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza (Grade 5), bakaba baragendeye ku isuzumabumenyi ry’igihugu mu gusoma no mu mibare.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byerekanye ko abo bana kugeza mu mwaka wa kane barebye televiziyo amasaha arenga abiri buri munsi baranakoresheje mudasobwa igihe kirenga isaha imwe ku munsi, amanota yabo yagabanutseho 12 mu gusoma no mu mibare bageze mu wa gatandatu bagereranyije n’abana bari mu kigero nkicyo bakoreresheje igihe gito kuri terviziyo no kuri mudasobwa.

Ikindi ubwo bushakashatsi bwerekanye ni uko kureba tereviziyo amasaha arenga abiri buri munsi ku bana bo mu mwaka wa gatandatu, batakaje amanota 12 mu gusoma naho abakoresheje mudasobwa igihe kirenga isaha imwe buri munsi batakaje amanota 14 mu mibare ugereranyije na bagenzi babo bakoresha umwanya muto bareba tereviziyo banareba mudasobwa.

Ikigo cya Australia (MCRI) kizobereye mu bushakashatsi bwibanda ku bana kivuga ko ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashisha amashanyarazi bigira ingaruka ku mubiri no ku buzima bwo mu mutwe, ariko noneho ubwo bushakashatsi bushya iki kigo cyabukoreye ku bana bato ndetse bugihuza n’imyigire yabo.

Iyi nkuru ishobora gufasha ababyeyi bamwe bahugira mu mirimo yabo ntibagenzure igihe abana babo bamara bareba tereviziyo ndetse abafite ubushobozi bwo gufashiriza abana babo kwigira kuri za mudasobwa bakamenya igihe abana batagomba kurenza kugirango bitabagiraho ingaruka ku buzima bwabo.

 

Umwanditsi