Igisibo ni igihe cyo kwiyaka ibiturangaza

Mu gitambo cya misa cyatuwe na Cardinal Antoine Kambanda hamwe n’Abepisikopi yasabye abakirisitu kwiyaka ibintu byose bibarangaza ahubwo bagahinduka basenga biyiriza ndetse bagafasha abakene.

Ati “Bavandimwe dutangiye urugendo rw’iminsi 40 y’igisibo kituganisha kuri Pasika, igisibo n’igihe cyo kwiyaka ibiturangaza byose bitubuza kurangamira Imana ngo aba ariyo dutega amatwi turusheho kuyegera mu isengesho no kuyitunganira mu bikorwa byacu”.

Cardinal avuga ko kamere muntu ko yamugaye ifite rukuruzi ikurura umuntu ikamutandukanya n’Imana ku buryo bisaba kwitoza no kwitsinda kugirango umuntu arusheho gutunganira Imana.

Avuga ko hari ibikorwa bitatu by’igisibo abantu bagomba kwitoza, icyambere ni ugusenga, icya kabiri ni ugusiba, ndetse no kwitsinda no kwigomwa ibyo dukunda kugirango bitaturangaza bikadutandukanya n’Imana ndetse bikadutandukanya n’Abavandimwe, icya 3 n’ibikorwa by’urukundo.

Ati “Ijambo ry’Imana tumaze kumva umuhanuzi Yoweri agira ati “Nimungarukire n’umutima wanyu, mwigomwe mubyo murya”.

Inda nini ni ikimenyetso gikubiyemo irari rya muntu na kamere ye ikunda kuganzwa no kwikunda no kwireba akibagirwa Imana akibagirwa abavandimwe ndetse akaba yabahemukira kugirango abone ibyo ashaka ibi nibyo biteza intambara, amakimbirane, inabi kuko iyo umuntu yitandukanije n’Imana ayo makimbirane arakomeza akitandukanya n’abavandimwe.

Mugisibo rero ni ukwigomwa ibyo abantu bafite ngo bashobore no gufasha abakene, no gufasha ababaye babasangiza ibyo dufite.

Mu butumwa Papa Francisco yageneye abakirisitu bw’igisibo agira ati “Kenshi na kenshi mu buzima bwacu usanga higanjemo umururumba n’ubwibone, irari ryo gutunga, kwikungahaza no gukoresha byinshi nkuko bigaragara kuri wa mukungu kiburabwenge, yumvaga atekanye kandi amerewe neza bitewe n’umusaruro mwinshi yarahunitse mu bigega bye.

Igisibo rero kirahamagarira abantu guhinduka bagahindura imyumvire kugirango ukuri n’ubwiza by’ubuzima bigaragarire mu gutanga kurusha gutunga, mu kubiba ibyiza no kubisangira n’abandi kurusha kwikungahaza.

Uku kwitsinda rero ni uguhinduka ku mutima kugirango duhe umwanya Imana n’abavandimwe mu buzima bwacu kuko umuntu yiyuzuyemo nta mwanay abonera Imana n’abavandimwe mu buzima bwe.

 

Umwanditsi